lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

lirik lagu nanjye sinjye – riderman

Loading...

nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
nakuze ntozwa kuba isasu umuziki ariwo musanzu
nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
gusa ndasaba imbabazi nemeza ko ntazongera

nakuze nsanga nas asiga asenya jay-z
nsanga 50 asenya fat joe buri kwezi
nakuze nsanga r-kelly asenya neyo
nakuze mwendo wa haraka isi icaho mbiyombiyo
nakuze ntekereza ko kuba umugabo ari ukubaho
utagira ubwoba cyangwa imbeho
nakuze icyayi cyitwa itabi
ineza yitwa inabi
rasta yitwa bab tuba sky nk’imisambi
kuba muri ibyo byatumye mpinduka mba uwo ntari we
mvamo ikirara cy’ikihebe kabuhariwe
gusa ubu ndicuza ndabasabye nimunyumve
mutege amatwi mwumve impamvu ituma mba gitera

nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
nakuze ntozwa kuba isasu umuziki ariwo musanzu
nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
gusa ndasaba imbabazi nemeza ko ntazongera

nakoze ikosa ariko ndasaba ngo sincibweho iteka
kubera yuko nzi neza ko ridatuma umuntu ahumeka
tuvuka tutari babi ariko iyi isi tubamo ntibidukundira
umwanzi iyo aturutse mu muziki atuma njyewe mbura aho
muhungira
nakuze 2pac aturika nta by’impaka
nkura numva ko ntakwiye kugira umupaka
numvaga here eh um ikinwa hose nta wasi
mpangara icuruzwa hose nta wasi
nkura numva ko ntaw’uzanca amazi
ko umwanzi naba ivunja njye nzahita mba igikwasi
amatopito sinyashima ariko sinayagaya
ni ingaruka z’akaya ndabasabye mwirakara

nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
nakuze ntozwa kuba isasu umuziki ariwo musanzu
nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
gusa ndasaba imbabazi nemeza ko ntazongera

sinishyira hejuru ahubwo crunk niko ikorwa
gukura wumva rap si amahirwe ni amagorwa
romeo yakoze u can shine like me
bow wow amusubiza u’re as fresh as me
wumva turapa uku ukibaza impamvu tubizi
we rap mu kuyiga twayivuye imuzi
ikibitera nicyo cyatumye tuba gitera
ibyo turi byo none twabitojwe kuva kera
abakosheje twese mwiduhana ngo muduce
ahubwo nimutwerekere ibyiza muturushe
kuko natwe si twe
nabo si bo
nawe siwe
bityo nanjye sinjye
nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
nakuze ntozwa kuba isasu umuziki ariwo musanzu
nanjye sinjye nanjye sinjye
ni ibisigisigi by’ibisage bikiri muri njye
nanjye sinjye nanjye sinjye
gusa ndasaba imbabazi nemeza ko ntazongera
nanjye si njye
namwe si mwe
ikosa ni irya ka gasaraba k’isi yose
ka gatigito k’iduniya
ka kababaje umugabo kakamurenza impinga sha
#shema natete brian

lirik lagu lainnya :

YANG LAGI NGE-TRENDS...

Loading...