lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

lirik lagu umwana w imuhanda – riderman

Loading...

ayoo uwo ngiye kubabwira nimubura uko mumwita mumwite cyamatare
nyirigitero gitera ikitwa ama flow nk’igisare
lick lick twagiye
demarche iteye ishozi gangster ntajya ava muri jumper
ingendo y’ubushishozi life yiwe ni nk’urugamba
umuvuduko wakaga nk’umuyaga muri kaburimbo
bandana ivuga aho akomoka ntago ayitwaza kubw umurimbo
ni umu blood cg umu crip nko mu muco wa n-gg- wa kera
califonia ni nk’igikoni ikintu gihiye nta ndwara gitera
iminyururu mw’ijosi boshye imandwa ya ryangombe
muhe inzira atambuke cg aho kunguka uhombe
kuguruka abazwiho nubwo rwose atagira amababa
ahora mu mikasiro inyanja yiwe ihoramo imiraba
ijisho ryarahiye rifite ibara risa nk’ikinyomoro
ku bucuyi arenze pirato afatwa nk’umwami w’ibunyoro
ni umurara abaho nk’isasu nta kintu na kimwe kimukanga
yaba imvura yo muri mata cg izuba ryo muri nyakanga
ntiwamenya ize ni mafia azikina mw’ibanga
ni igitende ni kibamba mwite umwami w’amanyanga

yabuze izina yitwa yitwa umwana w’imuhanda
isuku ni inzozi azwi nk’umwana wariye umwanda
censi na kiri gute abafata nk’indamutso
izina rye rirazwi mu bigo ngororamuco
yabuze izina yitwa yitwa umwana w’imuhanda
isuku ni inzozi azwi nk’umwana wariye umwanda
censi na kiri gute abafata nk’indamutso
izina rye rirazwi hose

isura ikanga abana imyumvire nk’iya savimbi
kuri pocket yakwica bakakwimurira mw’irimbi
afite indoro nkimwe mavenge yavuze ko sanganye simbi
ni igikwerere si ingimbi ni hasla yemera irusimbi
game ye s’urukundo rumwe ruvana abantu ku rwesero
rukabageza ku munini ibyuya byuzuye mu ngofero
life nurugendo mu giswayile ubyite isafari
agenzwa no kubaka izina ibikorwa nibyo matafari
impeta nyinshi ku ntoki ni nka sadadi b2k
iyo umwegereye icyo wumva cyambere ni if-ke
gusa umwitondere numubona ntushiduke
umuhe icyubahiro aho kugirango umutuke
mukwamagana imbeho we ahorana ikibiriti
reka iby’abato bayihungira muburingiti
umuziki arawumva ntajya contre temps muri beat
aca bugufi nago yigira initi n-gg-
yabuze izina yitwa yitwa umwana w’imuhanda
isuku ni inzozi azwi nk’umwana wariye umwanda
censi na kiri gute abafata nk’indamutso
izina rye rirazwi mu bigo ngororamuco
yabuze izina yitwa yitwa umwana w’imuhanda
isuku ni inzozi azwi nk’umwana wariye umwanda
censi na kiri gute abafata nk’indamutso
izina rye rirazwi hose

ingofero mu maso ahisha isura boshye ininja
abaho ntabyubwoba ntacyo umutima umushinja
ubwenge bw’imuhanda bwo aburusha bakame
azi philosophie nyarwanda mwite alexis kagame
bamwe biyise fifty nka gaciro ka mandazi
abandi biyita imigi florida karangazi
we ibintu nkibyo ntabikozwa yabiciye amazi
yiyita kanaka aka mbabamo mbazi
ntumubaze ibyo akora
uburyo abishobora
cg ngo umubaze ibyo azi ahantu abikomora
igisubizo ni kimwe impamvu ingana ururo
avuga nk’uwabyize ntajya ategwa mu nteruro
k-mufatisha wapi ni mission impossible
nkay’amayoberaa njya numva avugwa muri bible
jye nabuze uko mwita mwita cyamatare
nyiri gitero gitera ikitwa ama flow nk’igisare aaaaah
yabuze izina yitwa yitwa umwana w’imuhanda
isuku ni inzozi azwi nk’umwana wariye umwanda
censi na kiri gute abafata nk’indamutso
izina rye rirazwi mu bigo ngororamuco
yabuze izina yitwa yitwa umwana w’imuhanda
isuku ni inzozi azwi nk’umwana wariye umwanda
censi na kiri gute abafata nk’indamutso
izina rye rirazwi hose

namubajije uko yitwa arambwira ati nta zina ngira
ati icyo nzi ni kimwe ndi nka ndahiro cyamatare
se wa ruganzu nyiri gitero gitera ic-mu nk’igitererano
icyogere cy’ingoma ya rwoga
street soldiers ruder boy
inshuti z’ikirere yeeh
#shema natete brian

lirik lagu lainnya :

YANG LAGI NGE-TRENDS...

Loading...