
shimwa mana - holy gate singers choir lyrics
verse 1: mana twariyumviye n’amatwi yacu ba sogokuruza batubwiye imirimo wakoze mu gihe cyabo kuko atari iyabo nkota yabahaye igihugu ahubwo ni cya kiganza cyawe gikiza
chorus: shimwa mana kubw’imirimo wakoze amahanga yose avuge izina ryawe haleruya icyubahiro ni icyawe (x2)
verse 2: kuko abahabwa umugisha n’uwiteka bazaragwa igihugu abavumwa nawe bazarimbuka by’iteka ryose tugusabye imbaraga ngo tuzabashe gutsinda ubwo uzaba ugarutse tuzibanire
chorus: shimwa mana kubw’imirimo wakoze amahanga yose avuge izina ryawe haleruya icyubahiro ni icyawe (x2)
verse 3: uwiteka niwe mbaraga zanjye n’ingabo inkingira umutima wanjye uzamwiringira by’iteka ryose nicyo gituma umutima w*nge uzamushima iteka ryose kandi nzamushimisha indirimbo z’akanwa kanjye
chorus: shimwa mana kubw’imirimo wakoze amahanga yose avuge izina ryawe haleruya icyubahiro ni icyawe (x3)
haleruya icyubahiro ni icyawe (x3)
Random Song Lyrics :
- stars in may - raul walther lyrics
- she was def a scorpio - charlie heat lyrics
- eu sou o mesmo gordinho favelado - mc ph lyrics
- quarantine - keyse lyrics
- yesterday again - gauna lyrics
- netcafe - $adriansss lyrics
- mamba mentality - mukazi lyrics
- mister amity - anastasia rose lyrics
- medellín - ashafar lyrics
- miss you in the dark - rews lyrics