lirikcinta.com
a b c d e f g h i j k l m n o p q r s t u v w x y z 0 1 2 3 4 5 6 7 8 9 #

lirik lagu inkebebe – amag the black

Loading...

intro:
aah yeeh yeeeh eeh
peace jolis
amag the black
urazivuga urazizi
reka ntokore if*ku

chorus: [pease jolis]
aho ubabona ubatunge urutoki
ba bihemu kubaceceka nibyo bibi
tubarwanye uwo muco mubi ucike

verse1: [amag the black]
muriye ducye mukaryama kare
abantu twareka kubita inkebebe
mur’amabuye tukaba amasuka
iyo tubavumbuye turabatupa

izo nda zanyu mbona zibashuka ntasoni
murarya ibya rubanda mukatwemeza ko
isukari ari umucanga
baranyereza bagatebeza ruswa baporeza
asyii harya n’agahimbaza musyi
inkoko ikuze reka ihanurwe n’umushwi
iyo ubabajije bose bagira uti shwiii
nta mutungo twanyereje
chorus: [peace jolis]
aho ubabona ubatunge urutoki
ba bihemu kubaceceka nibyo bibi
tubarwanye uwo muco mubi ucike

[mvuze ngwiki….]
tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [mutubarize]

tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [mutubarize]
eeeeeh

verse2: [amag the black]
baduha inshyushyu mukaduha ikivuguto
kandi tugishaka twakwishakira imvuzo
noo amag kosora iyo mvugo
wizimiza shyira ukuri ahagaragara

ubwira uwumva ngo ntavunika
unyereza umutungo ndamwihaniza
kuko abanyarwanda nitwe apyinagaza
uwo muco sinshaka ko tuwimakaza
fata aya mafaranga ujye gufasha bano bantu
bayagire igishoro ejo batere imbere
aho kubikora ukajya kubakamo amazu
bakwite inkebebe kuko uri bihemu

iyo ukotoye ubwo uba wasebye
iyo usaruye uba wabibye
bitihise uba wibye iryo n’isomo nimuryige

chorus: [peace jolis]
aho ubabona ubatunge urutoki
ba bihemu kubaceceka nibyo bibi
tubarwanye uwo muco mubi ucike

[mvuze ngwiki]
tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [mutubarize]

tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [inkebebe]
tube intore ntitube inkebebe [mutubarize]
eeeeeh

outro: [dr the benjaminis]
babantu bose
y’amagambo wajyaga wumva
ngo imishinga yizwe nabi
ngo habaye uburangare
ngo rwiyemezamirimo yataye akazi
ubu byose byagiye k’umusozo
ubu uko bisig*ye byitwa
ni ugukoresha nabi umutungo wa leta
ni ukuwukoresha ibyo utagenewe
nukw*ngiza ibigenewe rubanda

[amag the black]
uko wambara imyenda ikakubera
ninako ejo cyangwa ejo bundi
urubwa rwakubera
inkebebe mwese ndayibatuye

lirik lagu lainnya :

YANG LAGI NGE-TRENDS...

Loading...