lirik lagu coronavirus – deryker
ni cyacyorezo corona cyahereye mubushinywa
none amaherezo birangiye kidusanze iwacu inaha
narinziko uyu mwaka ariwo nzubakamo izina
vision 2020 iranze ibaye agahoma munywa
nkaka gapf*ka munywa nambaye katamva k*munywa
tuzahajwe numwanzi imboni zamaso yacu atabona
mana niwowe wo kuturengera twe ntituzi iyo tugana
dore ubwoba ni bwinshi mubatuye isi
abarwayi nibenshi impfu zaburi munsi
byatangiye twishimye duseka byose ari nkimikino
dusangira imivinyo ako gakoko kataragera ino
byahinduye isura ubwo leta yafungaga utubari
groceries,inganda,imihanda naza casino
ubu amashuri arafunze insengero nazo nuko
isi irabishye abayituye ntidutuje
icyakwereka impagarara ninzara iyi virusi iteje
biteye ubwoba ibyo numva nibyo mbona
ese kurangira kw’isi yaba ari corona?
abakuru nabato bose bararira
ntanuwo gutabara
biteye ubwoba ibyo numva nibyo mbona
ese kurangira kw’isi yaba ari corona?
abakuru nabato bose bararira
mana dutabare
iki cyorezo ni nyabaki koko?
cyaba arigihano cy’imana? harababivuga uko
babaganga babaganga babuze urukingo
umuti numwe gusa nukuguma mungo
sinarinzi quarantine narinzi valentine
ibaze abamotari barya aruko bakije moto
abahanzi nta show hustler ntagatigito
imihanda irafunze mba nsubiye kw’ivuko
ndibuka iminsi mike ishize byose byari umutuzo
ndya utwo navunikiye 24/7 hustle
none ubu nibibazo, ghetto yambanye prison
ntanibiporezo, sinzi amaherezo
umuriro niwiyongera inkorora nibicurane
ntagishobora guhumeka ndakwinginze uhamagare
numero yubutabazi baze batabare, (baze batabare)
biteye ubwoba ibyo numva nibyo mbona
ese kurangira kw’isi yaba ari corona?
abakuru nabato bose bararira
ntanuwo gutabara
biteye ubwoba ibyo numva nibyo mbona
ese kurangira kw’isi yaba ari corona?
abakuru nabato bose bararira
mana dutabare
nakuze mama ambwirango ntuzabure ubwenge
uzirinde kwiheba nibyanga ujye upf*kama usenge
ibihe turimo ntibyoroshye nugushyira hamwe twese
dukomeze dutakambire uhoraho ntiyaturetse
ndambiwe guhora nambaye ga na mask
metero 2 hagati kwegerana ni risk
ntitugihana ibiganza twoga intoki buri saha
babyeyi murinde abo bana icyorezo cyiraha
ntamuzungo ntamwirabura twese bitangira ukorora
abarwayi nibiyongera amavuriro nayo akuzura
abaganga nibaba bake nabo bagatangira kwandura
ibaze ibyakurikira njye sinshaka kubibona
ubu ntiwarata uburanga cg ifaranga
ca bugufi ujye k*mavi dufatanye gusenga
ubumwe urukundo gufashanya nibituranga
ntakabuza ibi bihe turimo tuzabirenga
biteye ubwoba ibyo numva nibyo mbona
ese kurangira kw’isi yaba ari corona?
abakuru nabato bose bararira
ntanuwo gutabara
biteye ubwoba ibyo numva nibyo mbona
ese kurangira kw’isi yaba ari corona?
abakuru nabato bose bararira
mana dutabare
lirik lagu lainnya :
- kumpulan lirik lagu dj smiley g › lirik lagu would you – dj smiley g
- kumpulan lirik lagu big sir › lirik lagu infidels (digital gardens) – big sir
- kumpulan lirik lagu keren peles קרן פלס › lirik lagu mashehu katan – משהו קטן – keren peles – קרן פלס
- kumpulan lirik lagu centrepoint › lirik lagu helpline ring – centrepoint
- kumpulan lirik lagu noelia pompa › lirik lagu haceme la co – noelia pompa
- kumpulan lirik lagu aamon › lirik lagu guarire – aamon
- kumpulan lirik lagu garbanotas › lirik lagu autumn leaves – garbanotas
- kumpulan lirik lagu claudio rocchi › lirik lagu la società vile – claudio rocchi
- kumpulan lirik lagu keren peles קרן פלס › lirik lagu ratza habaita – רצה הביתה – keren peles – קרן פלס
- kumpulan lirik lagu alexandra demattia › lirik lagu good for me – alexandra demattia